Print

Safi ,Queen Cha na Marina bakomeje imitima y’ Abanyarwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 9 April 2018 Yasuwe: 1106

Abahanzi babarizwa mu itsinda rya Tha Mana aribo Safi Madiba ,Marina ndetse na Queen Cha bahumurije abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Babinyujije kuri Instagram bakoresha batangaje ko bifatanyije n’abanyarwanda bose mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ,babizeza ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi.

Marina yagize ati “ Dukomeze ibyo twubatse tubishingire ku bunyangamugayo bityo tuzaba dusubije agaciro abacu twabuze “

Safi Madiba yahumurije abanyarwanda agira ati “Ahashize hacu ntihashimishije ariko igihe kirageze ngo tubane nk’abanyarwanda twubake u Rwanda rutubereye “

Queen Cha yagize ati “Umurage mwiza ni urukundo nimureke tururage abadukomokaho turushaho no kwiyubaka kugirango ibyabaye bitazongera “



Comments

kay 9 April 2018

murakoze cyane bana bu’ Urwanda