Print

Rayon Sports yahuye n’akaga ubwo yangaga kuyoborwa n’interahamwe mbere ya Jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2018 Yasuwe: 6176

Ubwinshi bw’abafana ba Rayon Sports bwatumye Rutaganda Georges wari visi perezida w’Interahamwe ashaka gufata ubuyobozi bwayo mu mwaka wa 1992 ariko ntibyamuhira kubera ubumwe bwari muri iyi kipe bituma iyi kipe yangwa cyane na bamwe mu banyarwanda.

Rutaganda wari Visi perezida w’Interahamwe yangiwe kuyobora Rayon Sports

Kuva kera ikipe ya Rayon Sports yahoze ifite abafana benshi ndetse intsinzi iyi kipe yabonaga mu Rwanda no mu mikino nyafurika, yatumye iyi kipe itera urujijo abanyapolitiki kuko yari igizwe n’abakinnyi bavuye imihanda yose bituma uyu Rutaganda Georges ashaka kuyigarurira ngo imufashe gukwirakwiza amacakubiri biba iby’ubusa.

Ubwo hari muri Werurwe mu mwaka wa 1992,nibwo uyu muyobozi w’Interahamwe yahirahiye ashaka kuyobora Rayon Sports kugira ngo ayicemo ibice hagati mu bakinnyi ndetse n’abafana biramunanira.

Kangura n’ibindi binyamakuru byatangajwe n’ubumwe bwa Rayon Sports

Mu gitabo Jean-Pierre Chrétien, yanditse ku ruhare rw’Itamgazamakuru muri jenoside yo mu Rwanda (Les médias du genocide), yavuganye n’umwe mu bafana ba Rayon Sports, wamusubije ati " Byateje ikibazo ahantu henshi nko mu tubari …benshi bavuga ko ikipe yacu igiye kuyoborwa n’Interahamwe (…) Abantu baravugaga ngo byaba byiza gupfa aho kuyoborwa n’igikoko."

Kwanga kuyoborwa na Rutaganda byatumye Rayon Sports yangwa na bamwe mu banyarwanda aho abakinnyi ba Rayon Sports batutswe, imodoka yabo iterwa amabuye ubwo bari bakinnye na Etincelles babita ko ari ikipe y’Abatutsi n’ibyitso bya FPR Inkotanyi.

Mu mpera za Mutarama 1993, ubwo Rayon Sports yari igiye gukina muri Sudani na Al Hilal yahagaritswe mu nzira n’Interahamwe ijya ku kibuga cy’indege i Kanombe nubwo bitayibujije kuyisezerera mu mukino wa CAF Confederations Cup wabaye ku wa 6 Werurwe 1994, iyitsinze 4 kuri 1.

Rayon Sports mu mwaka wa 1992 yararyanaga

Mu gihe Jenoside bmwe mu bakinnyi ba Rayon Sports n’abafana bakijije abakinnyi babo ndetse babasha kurokoka nubwo hari abishwe nka Longin Munyurangabo wari uzwi cyane kubera ubuhanga yari afite.

Imyaka 24 irashize habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse Rayon Sports yazahajwe n’aya mahano, yakomeje kwiyubaka aho kuri ubu ifite amahirwe menshi yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations yakagombye kuba yarabonye iyo Jenoside itaba.


Comments

karenzi 9 April 2018

Wowe wiyise Pamu, ndagirango nkubwire ko mubihe turimo ntabwo wazanamo ibyubukona ngo bikunde. Niba munkuru itangajwe hari indi yo kuyivuguruza ihari wayishyiraho, ariko niba ntayo nta na source ufite ukishingikiriza ibyubukona gusa, rwose ntaho wazagera. Muri bino bihe turimo, gerageza ube umunyarwanda kurusha kuba uri umufana. Urakoze


Munana 9 April 2018

iby’ikimasa byo byihorere n’ejobundi nibajya mumatsinda na HE Paul Kagame azabaha ikindi. gusa Rayon yagize uruhare mukunga abanyarwanda nokubagarurira umunezero. haba mubapfuye,ababishe, abarokotse,abarokoye hose harimo abarayons benshi.


Kaka 9 April 2018

Ariko koko abantu bapfa kuvuga ese nk’uyu uturumbutse avuga ko iyi nkuru atariyo yerekanye impamvu zifatika ese kuba Kantano yari umufana bivuze ko yari president wayo.Mwagiye mutekereza mbere yo kuvuga ibigambo bibagaragaza ubwenge buke. Umunyamakuru avuze ibyo yakoreye ubushakashatsi ngaho nawe zana ibyawe ubuvuguruze ariko utavuze ubusa nk’ubwo


pamu 9 April 2018

Ibi nibinyoma byo kwigira mwiza nigute se cantano wabiciye bigacika niyari umufana mukuru wa Rayon sports, ikimasa basangiye na Habyarimana se bagisangiye ari ibyitso nukagoreka amateka rwose ikindi sibyiza gushyira politike muri Football kuko Equipe iba ifanwa na bantu bingeri zose Kuba ibyitso ntibyari gushoboka