Print

Umuhindekazi ukina ibihinde yatawe muri yombi kubera kwigaragambya yambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 April 2018 Yasuwe: 3247

Umukinnyi wa Filimi z’ibihinde witwa Sri Reddy yatawe muri yombi na polisi y’Ubuhinde kubera kwigaragambya yambaye ubusa,ashinja abakora amafilimi kubaka ruswa y’igitsina babasaba amafoto n’amashusho bambaye ubusa.

Uyu mukinnyi w’Ibihinde yabwiye Polisi ko kwambara ubusa arengera inyungu z’abandi ntacyo bimutwaye kuko abategura amafilimi mu Buhindi bamaze kugira akamenyero ibyo gusaba abakobwa amafoto bambaye ubusa kugira ngo bahabwe akazi.

Reddy yavuze ko buri mukobwa ushatse kwinjira mu gukina filimi asigaye ategekwa kwifotora ndetse no kwifata amashusho akayoherereza abashinzwe gutegura no gukinisha amafilimi byatumye afata umwanzuro wo kwerekana amabere ye ku karubanda kugira ngo uyu muco mubi ucike.

Uyu muhindekazi yambariye ubusa mu gace ka Hyderabad mu majyepfo y’Ubuhinde,hafi y’inzu itunganya amafilimi aho abantu bahise baza kumushungera polisi ihita imuta muri yombi cyane ko mu muco wabo bibujijwe kwambara ubusa.

Uretse kuba yaburaniraga abakobwa bagenzi,uyu Reddy yavuze ko nawe atagihabwa akazi ko gukina filimi nkuko byahoze ndetse yibaza impamvu bamuhagaritse muri Tollywood,inzu itunganya amafilimi yo muri Telugu.