Print

Jenoside yashegeshe umukino wo gusiganwa ku magare n’amarushanwa arimo Tour du Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2018 Yasuwe: 701

Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yahagaritse umukino w’amagare burundu ndetse umara imyaka irenga 6 warazimye cyane ko bamwe mu bakinnyi,abatoza,abayobozi n’abakunzi bawo bahitanwe n’aya mahano yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Tour du Rwanda yongeye kubura umutwe nyuma y’imyaka 6 Jenoside ibaye

Tour du Rwanda yahagaze mu mwaka wa 1991 nyuma y’aho mu mwaka wa 1990 yabaye ,ikitabirwa n’ amakipe yo mu Rwanda n’ayari yaturutse mu bihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba gusa icyo gihe hari ibyiciro bitakozwe bitewe n’ umutekano mucye waragwaga mu bice bimwe by’ igihugu kubera intambara yo kubohoza igihugu yari hagati y’ umutwe wa FPR Inkotanyi n’ ingabo za Leta.

Nubwo amarushanwa ya Tour du Rwanda yahagaze,abakinnyi bari bagihatana ndetse bakomeza imyitozo kugeza mu mwaka wa 1994 aho byinshi byadogereye bamwe mu bari bafite uruhare mu guteza imbere uyu mukino barimo abakinnyi,abayobozi n’abafana baricwa.

Umukino wo gusiganwa ku magare warongeye urazamuka mu Rwanda

Umukino wo gusiganwa ku magare wamaze imyaka irenga 5 usa nk’uwazimye kuko nta marushanwa yabagaho ndetse nta n’abakinnyi bigaragazaga mu gihugu byatumye mu mwaka wa 2001 FERWACY yongera kugira igitekerezo cyo gusubukura Tour du Rwanda. Tour du Rwanda 2001 yarabaye yegukanwa na Nsengiyumva Bernard, kuva 2001 yakomeje kuba buri mwaka ikitabirwa n’ abakinnyi b’ abanyarwanda n’ abandi bo mu karere k’ iburasirazuba bw’ Afurika,none kuri ubu yabaye mpuzamahanga.

Nta gushidikanya ko iyo amahano ya jenoside ataba mu Rwanda uyu mukino uba uteye imbere kurusha uko biri ubu nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bimaze gutera intambwe ishimishije muri uyu mukino muri Afurika.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka jenoside,FERWACY igira irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka aho uyu mwaka riteganyijwe taliki ya 06 Kamena 2018.