Print

Umukobwa w’imyaka 14 yafunzwe azira guteragura ibyuma mugenzi we

Yanditwe na: Martin Munezero 10 April 2018 Yasuwe: 2805

Mu mujyi wa Oldham wo mu gihugu cy’Ubwongereza haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wajyanywe kwa muganga nyuma yo guterwa ibyuma na mugenzi we w’imyaka 14 y’amavuko, kuri ubu we akaba yatawe muri yombi.

Nkuko The Sun dukesha iyi nkuru yabitangaje, aba bana bombi bari abanyeshuri ku kigo kimwe, baje gushyamirana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mata 2018, umwe w’imyaka 14 ateragura mugenzi we ibyuma mu buryo bukomeye, gusa Imana ikinga akaboko abasha kugezwa kwa muganga agihumeka gusa abaganga batangaje ko afite ibikomere biakabije.

Kuva rero uyu mwana w’umukobwa watewe ibyuma yagezwa kwa muganga, nta byinshi byamuvuzweho nk’uko The Manchester Evening News , ibisobanura, Polisi yo ikaba yataye mugenzi we wamuteye ibyuma ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyateye uru rugomo ari nako ishakisha abatangabuhamya ku byabaye.

Abantu bose bakaba bakomeje kwibaza ku myitwarire mibi kandi iteye ubwoba ku bana bakiri bato, aho umwana atinyuka gutera mugenzi we ibyuma akaba yanakurizaho kubura ubuzima n’ubwo uyu we yagejejwe kwa muganga agihumeka.

Ibi kandi bibaye mu gihe mu mujyi wa London ubarizwa muri iki Gihugu cy’Ubwongereza hakomeje kuvugwa inkuru z’urugomo ziganjemo guterana ibyuma no kurasana, aho kuva uyu mwaka watangira hamaze kugaragara nibura abagera kuri 35 batewe ibyuma.

Amakuru atangwa na Polisi aravugako mumu gihe cy’umwaka umwe mu Bwongereza, kugera mu kwezi kwa 09, 2017 abagera kuri 37,443 batewe ibyuma abandi 6,694 bararaswa.

Mu mujyi wa wa London rero hagaragaye ko ari ho habereye ibyaha nk’ibi ku rwego ruri hejuru kurusha ibindi bice by’Ubwongereza, aho 12,980 batewe ibyuma byabereye muri uyu mujyi.