Print

Polisi yafunze umutubuzi wahaga abagore batabyara imiti ibyimbisha inda bakibeshya ko batwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 April 2018 Yasuwe: 5639

Polisi yo mu gihugu cya Guinea yakatiye igifungo cy’imyaka 5 umupfumu witwa N’na Fanta Camara wahaga abagore imiti ibyimbisha inda bakagira ngo baratwite bagategereza kubyara bagaheba.

Uyu mutubuzi yari afite imiti yahaga umugore wese wazaga amugana,nyuma y’iminsi agatangira kubyimba inda,agategereza kubyara umwana agaheba ahubwo bikamukurizamo uburwayi.

Uyu mutubuzi wari umaze kwigarurira abagore benshi bo muri iki gihugu,yafashwe na polisi yo muri Guinea mu kwezi kwa mbere amaze guha iyi miti abagore barenga 700 bafite hagati y’imyaka 17 na 45 babuze urubyaro,aho bose barwaye bituma ahita ashyikirizwa ubushinjacyaha none bwamukatiye urumukwiye.

Imiti y’uyu mutubuzi yabaga igizwe n’ibyatsi bitandukanye yavangaga akongeramo imiti yo kwa muganga byatumaga iyo yayihaga umugore,yahitaga abyimba inda,impundu zigataha mu muryango ngo aratwite kandi ari ingaruka z’iyi miti.

Buri mugore yahaga uyu muti, yamwishyuraga akayabo k’amadolari 33 bikamukurizamo uburwayi bwo kubyimba inda.

Benshi mu bagore yahaye iyi miti babwiye urukiko ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ukuntu yangije ubuzima bwa benshi ndetse bavuga ko yagombaga guhanishwa igifungo cya burundu.