Print

Umutoza Nshimiyimana yasabye abakunzi b’imikino guharanira ko jenoside itakongera kubaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 April 2018 Yasuwe: 276

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric yasabye urubyiruko by’umwihariko abakunzi b’imikino mu Rwanda ko barwanya amacakubiri ndetse bagaharanira ko Jenoside itakongera kubaho.

Ibi uyu mutoza yabitangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu dkesha iyi nkuru,aho yasabye urubyiruko gusenyera umugozi umwe bakarwanya icyakongera gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Yagize ati "Ni inshuro ya 24 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda. Ibyo tumaze kugeraho biduha imbaraga zo gukora cyane. Ibyabaye ntabwo urubyiruko by’umwihariko nk’abasiporutifu dukwiye kwemera ko byakongera kubaho.Birasaba imbaraga za buri umwe muri twe, tugakomeza gukora cyane kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu cyacu. Aho twavuye niho hagoye urebe aho tumaze kugera, ariko ntabwo tugomba gucika intege, birasaba buri umwe wese gukomeza gushyiramo umuhate tugakora cyane."

Muri Jenoside yabaye muri Mata 1994, u Rwanda rwatakaje abanyarwanda barenga miliyoni barimo abakinnyi batandukanye muri siporo zinyuranye,byatumye komite Olimpike ifata ukwezi kwa Kamena ikaguharira imikino yo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’imikino bazize jenoside.