Print

Umunyarwandakazi agiye guhabwa igihembo n’ umwamikazi w’ Ubwongereza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 April 2018 Yasuwe: 1604

Mary Balikungeri washinze umuryango Rwanda Women’s Network (RWN) yatoranyijwe mu bazahabwa ibihembo n’ umwamikazi w’ Ubwongereza abikesha guteza imbere imibereho y’ abagore.

Balikungeri ni umwe mu bakorerabushake 53 bazahembwa n’ uyu mwamikazi uyobora umuryango w’ ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’ Icyongereza ‘Commonweath’.

Abatoranyijwe ibihembo byabo bazabishyikirizwa mu nama y’ abakuru b’ ibihugu bigize Commonwealth izabera mu Bwongereza mu mpera z’ uku kwezi kwa Kane.

Barikungeri yashinze RWN mu 1997 agamije guteza imbere no gufasha abagore b’ abanyarwanda gukora ku ifaranga bagahindura imibereho.

Uyu muryango wafashije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, inzirakarengane z’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ abana n’ abagore babaye nabi kurusha abandi barimo n’ abanduye agakoko gatera SIDA.

Uyu munyarwandakazi yavuze ko iki gihembo agituye abagore babaye bamugiriye ikizere bakamusangiza uko babayeho.

Yagize ati “Ndagitura abagore babaye bangiriye ikizere nkabafasha, abaterankunga, n’ abayobozi ba RWN, bakoze ubutananirwa ngo tugeze ku ntego yacu yo guhindura imibereho y’ abagore batari babayeho neza. Ndizera ko ibyo twakoze hari abo bizafasha gukora itandukaniro mu miryango babamo”

Jo Lomas uhagarariye inyungu z’ Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko Barikungeri yabaye indashyikirwa mu gufasha abagezweho n’ ingaruka zikomeye za jenoside yakorewe abatutsi.

RWN ifasha abarenga 4000, ukorana n’ imiryango 52 ugakorera mu turere 13 mu Rwanda.

Uyu muryango umaze guhabwa ibihembo bibiri mpuzamahanga bivuze ko icyo bagiye guhabwa n’ Ubwongereza ari icya gatatu.