Print

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Yanditwe na: Muhire Jason 11 April 2018 Yasuwe: 3043

Umwaka ushize nibwo Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mateka ya Capt Mbaye Diagne wishwe ari gutabara abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Ese uyu munya Senegal wabaga mu ngabo za ONU (MINUAR/ UNAMIR) waba umuzi? dore amwe mu mateka yamuranze.

Perezida Kagame yageneye Captain Mbaye Diagne igihembo cyiswe “Umurinzi”, kigenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubumuntu mu kurokora abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi, maze cyakirwa n’umugore n’abana be.
Iki gihembo cyaje gikurikira ikindi yahawe na ONU imushimira uruhare yagize mu gutabara abatutsi bahigwaga ngo bicwe n’interahamwe. iki gihembo cya ONU akaba yaragihawe mu 2014.

Ku wa 31 Gicurasi 1994, ni bwo Capitaine Mbaye Diagne wari muri Misiyo ya Loni mu Rwanda (UNAMIR) nk’indorerezi y’amasezerano ya Arusha, yishwe agerageza gutabara Abatutsi bari bihishe muri Hotelle Milles Collines.

Capitaine Mbaye ukomoka mu gihugu cya Senegal, yabashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi bagera kuri 600 bari bahungiye muri Hoteli ya Milles Collines kubera ubumuntu no kudatinya kwe.

Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, Cpt Mbaye yavukiye muri Senegal mu Mujyi wa Dakar mu mwaka wa 1958.

Ubwo yarangizaga kaminuza, yahise yinjira mu gisirikari nk’umwofisiye, maze mu mwaka wa 1993 yoherezwa muri UNAMIR nk’indorerezi ya gisirikari, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

Ubwo yageraga i Kigali, yacumbikiwe muri Hotel Milles Collines. Bidatinze ku wa 7 Mata jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu Rwanda, maze Capt Mbaye atangira kugaragaza ubumuntu n’ubutwari bwari bumurimo.

Perezida Habyarimana akimara kwicwa, uwari Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agatha n’umugabo we bishwe n’abasirikari barindaga perezida, ndetse n’Ababiligi icumi bari bahawe inshingano zo kumurinda baricwa.

Bukeye bwaho ni bwo Capt Mbaye yumvise amakuru ko Uwilingiyimana yishwe, abyumvana abatutsi bari batangiye guhungira muri Milles Collines.

Capt Mbaye utari ufite intwaro kimwe n’izindi ndorerezi zose, yagiye guperereza ku rupfu rwa Minisitiri w’intebe, maze ahura n’abana be batanu bihishe mu nzu za UNDP.

Romeo Dallaire wari ukuriye UNAMIR na we washakaga kumenya byinshi ku rupfu rwa Agatha Uwilingiyimana, yaje gusanga Capt Mbaye n’abana mu nzu za UNDP, maze abasaba gutegereza itsinda rifite intwaro ngo abe ari ryo ribavana aho, ariko ntibaza.

Mbaye yafashe icyemezo cyo kubahavana mu modoka ye inyuma, abatwikirije shitingi, abajyana muri Milles Collines, barokoka batyo.

N’ubwo hari amabwiriza ya Loni abuza indorerezi kujya gutabara abasivile, Mbaye ntiyayubahirije maze atangira gutangirwa raporo nk’umuntu warenze ku mabwiriza agatabara kandi bitari byemewe.

N’ubwo yari yarenze ku mabwiriza ariko, byaragaragaraga ko ibyo yakoraga byari ugufasha ikiremwamuntu n’ubutabazi.

Abarokokeye muri Milles Collines, batanga ubuhamya bw’ukuntu Captaine Mbaye yagize uruhare mu kurokoka kwabo.

Capt Mbaye yifashishaga umubano mwiza yabaga afitanye n’abantu batandukanye harimo abo mu gisirikari cya Leta n’Interahamwe ndetse n’impano yo gusetsa maze agatambutsa abantu kuri za bariyeri zitandukanye.

Ngo yafashije amagana y’abatutsi bari muri Milles Collines kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari biherereye ku Murindi.

Abarokowe na Capitaine Mbaye babarirwa hagati ya 600 na 1000, kugeza ubwo yicirwaga kuri bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.

Ku myaka 36, Capitaine Mbaye yatabarutse asize abana babiri bato n’umugore.
Mu mwaka wa 2014 nyuma y’imyaka 20 Capitaine Mbaye apfuye, akanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Uyu mudali unagamije kuzirikana umurava udasanzwe w’abasirikare, abapolisi, abakozi b’umuryango w’abibumbye n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa byawo bagaragaje umurava n’ubwitange bakemera kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu bice birimo ibibazo bikomeye bazi ko bashobora no kuhaburira ubuzima.