Print

Umuhanuzi yasengeye amazi ahinduka Peteroli

Yanditwe na: Muhire Jason 11 April 2018 Yasuwe: 3247

Umuhanuzi Jacob ukomeye mu gihugu cya Afurika y’ Epfo yasengeye amazi ahinduka Peteroli mu iteraniro ry’abantu benshi baje kureba ibitangaza.

Ku cyumweru taliki ya 1 Mata 2018 ku munsi mukuru wa Pasika,Umuhanuzi uzwi ku izina rya Jacob ukorera umurimo we w’ ibwirizabutumwa mu gihugu cya Afurika y’ Epfo yasabye abayoboke be kumuzanira amazi apfundikiye mu macupa arayasengera mu mwanya muto ahinduka Peteroli yifashwishwa mu gucana ndetse no gutwara ibinyabiziga.

Ibi byabaye ubwo uyu mu muhanuzi yabazaga abakirisitu niba bizera ko amazi yahinduka Peteroli mu gihe batabyiyumvishaga ,byatumye abatuma amacupa niko gutangiza isengesho amwe mu macupa apfundikiyemo amazi atangira guhindura ibara nkuko tubikesha ikinyamakuru Tuko , mu gihe gito cyane batangiye kumva y’amazi atangiye kunuka nka Peteroli mu gihe yarasoje gusanga yasabye abari mu iteraniro gucana ku mazi babona bitangiye kwaka bamwe bagwa mu kantu.


Iteraniro rihumuje yatangaje ko abaye umuhanuzi wa kabiri ku isi ukurikiye Yesu wahindiye amazi Divayi .


Comments

khalfan 11 April 2018

Nibyiza rwose ndumva nta petrole muzongera kugura amazi afite agaciro kanini ndumva rero imana itayahindura petrole kuko petrole ibyara umuriro uwo muntu ndumva yifashishije satani ahubwo ni mumugendere kure