Print

Rubavu: Mudasobwa zibika amakuru y’ imihigo zarigishijwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 April 2018 Yasuwe: 977

Abo bakozi ni Harerimana Blaise ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu na Nyiransabimana Yvette bakora mu biro bimwe.

Uretse mudasobwa 4 zibika igenamigambi ry’Akarere ka Rubavu, hanarigishijwe indi imwe, ibika amakuru y’imishahara y’abarimu bo muri aka Karere, ikaba yo yaburiwe irengero mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata 2018.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje.

Kigali today yatangaje ko Mudasobwa zabuze ari zirimo amakuru y’imihigo naho igeze ishyirwa mu bikorwa.

Izi mudasobwa zikaba zarigishijwe mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2018 mu nama n’abafatanyabikorwa b’akarere, ubuyobozi bwari bwagaragaje ko hari imihigo igifite intege nke bigatuma akarere kari kuri 77%.

Ni mu gihe kandi hasigaye amezi atatu ingengo y’Imali y’umwaka ikarangira ndetse hakaba n’igenzura ry’imihigo y’akarere.

Mudasobwa yari ibitse amakuru y’imishahara y’abarimu yabuze, ni yo ibitse amakuru y’uburyo abarimu bahembwaga. Bikekwa ko yaba yarigishijwe kugira ngo hahishwe amakuru akenerwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta, mu gihe cyo kugenzura ibikorwa byo guhemba abarimu.