Print

Umusirikare w’ u Rwanda yaguye muri Centrafrique atabara abaturage bari bagabweho igitero

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 April 2018 Yasuwe: 5053

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyababajwe n’urupfu rw’ uyu musirikare wapfiriye Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’ubutabazi kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko uwo mutwe wateye mu gace kazwi na PK5 ariko ingabo z’u Rwanda zigashobora kuwukumira zikanakiza n’abaturage. Muri iyo mirwano ni naho uwo musirikare yaguye nk’ uko Kigali today yabitangaje.

RDF yijeje ko uwo musirikare azashyingurwa mu cyubahiro akwiye, kandi akazashyingurwa mu Rwanda.

Muri iyo mirwano hakomeretsemo abandi basirikare umunani ariko bose bakaba bahawe ubutabazi bw’ibanze.

U Rwanda rufite abasirikare 960 bakora ibikorwa bitandukanye byo kurinda abaturage, abayobozi n’inzego zikomeye muri iki gihugu.


Comments

muzehe 21 April 2018

ariko mutabzi bagukuyeho iryo zina ko ibyo uvuga bidahuye n,uko witwa?
abashyizeho gahunda yo gutabara abaturage ni injiji?
rero ngo byose ni yesu uzabikemura ?
reka daaaa
blue helmets ushaka kuvuga z,imburamumaro ni izari mu rwanda inkoramaraso zica abatutsi ariko RDF ntabwo yarebera
abaturage bicwa.


muzehe 21 April 2018

ariko mutabzi bagukuyeho iryo zina ko ibyo uvuga bidahuye n,uko witwa?
abashyizeho gahunda yo gutabara abaturage ni injiji?
rero ngo byose ni yesu uzabikemura ?
reka daaaa
blue helmets ushaka kuvuga z,imburamumaro ni izari mu rwanda inkoramaraso zica abatutsi ariko RDF ntabwo yarebera
abaturage bicwa.


Mutabazi 14 April 2018

Birababaje.Ariko bakwiye kuvayo kuko nta hantu na hamwe abasirikare ba UN (blue helmets) bazanye amahoro.UN niyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Imana yonyine niyo ifite uko izazana amahoro ku isi.Abazi bible bazi uko izabigenza.Bavuga ko hari umunsi w’imperuka uzakuraho abantu babi bose hagasigara abeza gusa.