Print

Abageni 2 bataye abagabo babo mu bukwe bajya gukora ibizamini bambaye imyenda y’ubukwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2018 Yasuwe: 5439

Aba bagore 2 bahuye n’uruva gusenya ubwo amataliki y’ubukwe bwabo yahuriranaga n’ibizamini byo mu mashuli yabo,biba ngombwa ko bamesa kamwe basiga abagabo babo ahagombaga kubera ubukwe bajya kubanza gukora ibizamini.

Aba bakobwa babiri Dorcas na Deborah bigaga ibijyanye n’itumanaho muri kaminuza ya Benue State University iherereye ahitwa Makurdi,batunguye benshi barimo na bagenzi babo bakoranye ikizamini kuko bari bazi ko batari bwitabire,birangira baje bambaye imyenda y’ubukwe barabikora.

Aba bakobwa bakoze ubukwe taliki ya 07 Mata 2018,umunsi wahuriranye n’ibizamini byabo banga gusubika ubukwe niko kujya mu bizamini babirangije imihango y’ubukwe irakomeza,ibintu byashimishije abarimu babo cyane ndetse babita intangarugero.