Print

Umukozi wasambanaga na nyirabuja yarozwe na shebuja kuzana inyo mu myanya y’ibanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 April 2018 Yasuwe: 7248

Ku munsi w’ejo umuryango wabagejejeho inkuru y’uyu mugabo wakoreraga uwitwa Pascal Ouma mu mirima,akajya amuca inyuma agasambana n’umugore we bikarangira afashwe biturutse ku mupfumu wafashije Ouma kumuvumbura nyuma y’igihe uyu mukozi abihakana.

Andi makuru yagaragaye ku munsi w’ejo,ni uko uyu Ouma yafashe umwanzuro wo kuroga uyu mukozi we kuzana inyo mu myanya ye y’ibanga ndetse hasohotse amashusho y’uyu mugabo yicaye hasi inyo ziri kugwa ku butaka azira iyi ngeso yo guheheta yamunaniye.

Pascal Ouma yabanje kuburira uyu mukozi we amusaba kureka kumusambanyiriza umugore we ,byarangiye afashe umwanzuro mubi wo kumurogesha indwara ikomeye ndetse amwirukana ku kazi.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’abantu babonye uyu mugabo warozwe,yariraga asaba ko shebuja yamugirira impuhwe ndetse inyo zagendaga zituruka mu myenda ye zikagwa hasi.


Comments

kibada eraste 13 April 2018

Ntabwo yakoz vyizà kuk umugore niwe nyen amakosa