Print

Kigali: Umufuka w’ amakara wageze kuri 12 000 rwf, abagore bati ‘biraduteza amakimbirane mu ngo’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 April 2018 Yasuwe: 4902

Umwe mu bacuruza amakara ku kadobo witwa Mukeshimana yavuze ko abona amakara yarahenze mu buryo bukabije ku buryo iyo abwiye umukiriya ko akadobo yagurishaga 200 rwf kageze kuri 400 rwf hari abatabasha kubyiyumvisha.

Mukeshimana yatangarije UMURYANGO ko yatangiye gucuruza amakara mu Ugushyingo 2016, ngo icyo gihe umufuka w’ amakara waguraga 6000 rwf.

Umugore bigaragara ko akiri muto wari ufite envelope kaki yari amaze kuguriramo ibyo yari avuye guhaha birimo n’ amakara yavuze ko ubuzima busigaye buhenze kubera izamuka ry’ igiciro cy’ amakara.

Avuga ko hari ubwo yitwazaga 500 agiye kugura amakara ariko ngo ubu ayo makara yaguraga 500 arimo kuyagura 800.

Ati “Biratubangamiye cyane kuba amakara yageze ku bihumbi 12. Imibereho yacu igihe kuba mibi cyane kuko urumva niba waryaga kabiri ku munsi uzajya urya rimwe ku munsi kubera ikibazo cy’ amakara”

Uyu mubyeyi yatangarije UMURYANGO ko afite ubwoba ko iki kibazo cy’ izamuka ry’ amakara kizamuteranya n’ umugabo we wamuhaye amafaranga yo guhaha amubwira ko azayakoresha ukwezi kose.

Ati “Ni ikibazo gikomeye umugabo wanjye yansigiye amafaranga yo guhahisha ambwira ngo azamare ukwezi, kuba amakara yarahenze gutya bizateza amakimbirane mu rugo, umugabo wanjye azagira ngo ndasesagura kandi nta ruhare mba nabigizemo.”

Abaguzi n’ abacuruzi b’ amakara bavuga ko batazi neza impamvu yatumye amakara ahenda gusa bakeka ko byaba bifitanye isano no kuba ari mu itumba, bakongera bagakeka ko byaba bifitanye isano n’ izamuka rya essence iri no mu byatumye ibiciro by’ ingendo bizamuka mu minsi ishize.

Ntabwo bumva uko iki kibazo kizakemuka gusa Mukeshimana agira ati “Kereka Leta irebye koko niba ari imisoro ibitera, cyangwa niba ari ibyangombwa byo gutwika amakara bidatangwa ikareba icyo yadufasha”

Amakara ahenze gutya mu gihe Leta y’ u Rwanda ishishikariza abaturarwanda gushaka ibicanwa bisimbura amakara ni inkwi kuko gucana inkwi n’ amakara bigira ingaruka ku binyabuzima biri mu isi n’ umuntu arimo.


Comments

Clemence 13 April 2018

Ejobundi nahamagaye umuntu ujya ayanzanira ati hari aya 10000 n’aya 11000 . Nayaherukaga ari Kuri 8500 nko Mu mezi atatu ashize... Ni hatari... Nihabeho gahunda yo korohereza abaturage kugura ibikoresho bya gas kuko Aho bigeze irahendutse kurusha amakara..


13 April 2018

turabyishimime twebwe dufite amashamba kuko natwe turunguka