Print

Dr Gahakwa Daphrose na Dr Cyubahiro Bagabe birukanywe burundu muri RAB

Yanditwe na: Martin Munezero 12 April 2018 Yasuwe: 3070

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Dr Edourad, yasezereye burundu mu mirimo ya Leta, abakozi batanu barimo Dr Cyubahiro Bagabe Marc wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abandi bagenzi be bari bafatanyije kuyobora muri iki kigo.

Mu itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata 2018, rivuga ko abayobozi batanu bose bayoboraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) basezerewe burundu mu mirimo ya Leta. Gusa muri iri tangazo ntihagaragazwa impamvu yatumye aba bayobozi basezererwa

Iri tangazo rigira riti "Guverinoma y’u Rwanda yasezereye burundu mu mirimo abari abayobozi bakuru b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi , RAB"

Abasezerewe ni Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari umuyobozi mukuru,Dr Daphrose Gahakwa wari umuyobozi mukuru wungirije.

Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari Umuyobozi mukuru muri RAB yahagaritswe

Harimo kandi na Nizeyimana Innocent wari ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira ndetse na Nyirasangwa Violette wari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iki kigo

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama kandi nibwo polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bayobozi bahoze bakorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi , RAB, bakaza guhagarikwa mu kazi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente ku bw’amakosa bikekwako bakoze muri iki kigo ajyanye no kunyereza umutungo wa Leta.