Print

Mu marira n’agahinda ibihumbi by’abaturage muri Afurika y’epfo basezeye bwanyuma Winnie Madikizela-Mandela[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 April 2018 Yasuwe: 3921

Mu marira n’agahinda ibihumbi by’abaturage muri Afurika y’epfo basezeye bwanyuma Winnie Madikizela-Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela.

Winnie Madikizela-Mandela uyu mugore afatwa nk’intwari yamenyekanye muri afurika y’epfo mugihe iki gihugu cyari kirikurwana inkundura yo kuryanya ivanguraruhu muri iki gihugu.

Winnie yabaye umugore wa Nelson Mandela wabaye perezida wa mbere w’umwirabura wanarwanyije ubutegetsi bwa ba gashakabuhake (apartheid) muri afurika y’epfo.

Winnie Madikizela yapfuye taliki 2 Mata 2018 ashyingurwa mucyubahiro taliki ya 11 Mata 2018, asezerwaho n’imbaga y’abantu benshi muri afurika y’epfo harimo abayobozi bakomeye muri iki gihugu n’abandi bari baturutse mubihugu bitandukanye byo kumugabane w’afurika.

REBA AMAFOTO HASI Y’UBURYO BYARI BYIFASHE: