Print

Icyatumye umugore w’umwami Mswati III yiyahura cyateye abantu benshi agahinda

Yanditwe na: Martin Munezero 13 April 2018 Yasuwe: 19481

Umugore wa 8 mu bagore b’umwami Mswati lll uyobora Swazland yapfuye yiyahuje imiti ivura ibisebe, nyuma y’urupfu rwa se, maze Mswati akamubuza kwitabira imihango yo gushyingura umubyeyi we.

Uyu mwamikazi yiyahuje imiti ivura ibisebe izwi ngo hari nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we Nambuso Masanga witabye Imana. Amakuru atandukanye avuga ko n’ubwo uyu mwamikazo yiyahuye avauye muri uwo muhango ngo yari yabanje kubuzwa n’umugabo we umwami Mswati lll kutitabira iyo mihango.

Andi makuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko uyu mugore wa munani wa Mswati lll, ngo yiyahuye nyuma y’imyaka igera kuri itatu aba mu nzu ya cyami ariko umwami Mswati akaba ataherukaga gusura uyu mugore we yishakiye mu mwaka 1999.

Kuri ubu uyu mugore akaba yaramaze gushyingurwa naho umwami Muswati akaba akomeje kwakira ubutumwa bwo kumwihanganisha buturutse ku bayobozi batandukanye. Uyu mwami Mswati lll azwiho kuba arimumwe mu bayobozi bakunda abagore kandi batunze abagore benshi. Dore ko bivugwa ko yaba afite abagore 15.