Print

Umugabo yashyize hanze ifoto ari gusomana n’intare none yaciye ibintu hirya no hino[Yirebe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 April 2018 Yasuwe: 3749

Uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza,yashyize hanze,iyo fptp ndetse yahuje iminwa n’iyi ntare benshi barumirwa ndetse bamwe batewe ubwoba n’iyi foto.

Thomas Chipperfield washyize hanze ifoto ari gusomana n’intare asanzwe yorora ibikoko
Uyu mugabo aherutse kwandikira abategura amarushanwa yo kugaragaza abantu bafite impano kugira ngo azahatane mu kwerekana urugwiro agirana n’intare ze 3 bamutera utwatsi.

Uyu mugabo atunze intare 2 ndetse n’urusamagwe rumwe gusa yifuzaga kubikuramo amafaranga akina nabyo imbere y’abantu gusa ntibyamuhiriye kuko abategura amarushanwa bamubwiye ko Leta y’Ubwongereza ishaka guca ibintu byo kwiyerekana n’inyamaswa.