Print

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 April 2018 Yasuwe: 13417

Ku wa Kabiri tariki 10 Mata 2018 nibwo umuryango wari warishingiye Muganga wabonye umurambo we wari waratangiye kwangirika. Ababonye uwo murambo bavuga ko nyakwigendera yishwe ateraguwe ibyuma n’ abantu bataramenyekana.

Tariki 12 Mata abo mu muryango wa Muganga bahagurutse mu Rwanda bajya gushyingura Muganga nk’ UMURYANGO. Umuhango wo gushyingura nyakwigendera uteganyijwe ku Cyumweru tariki 15 Mata.

Nyakwigendera yari yarishingiwe n’ umuryango uba muri Malawi. Uwo muryango ugizwe n’ umugabo w’ Umunyarwanda washatse umugore w’ Umunyamalawi.

Muganga yari umunyeshuri muri Kaminuza abifatanya n’ ubucuruzi. Uwo mu muryango wa Muganga wahaye amakuru UMURYANGO yatangaje ko Muganga avuka I Cyangugu mu karere ka Rusizi akaba yari imfubyi.

Ntabwo haramenyekana icyo nyakwigendera yahowe gusa umuryango we ukeka ko yaba yarishwe n’ abanyeshyari kuko ngo Abanyamalawi batifuza ko hari umunyamahanga watera imbere kubarusha.

Muganga siwe munyarwanda wa mbere wiciwe muri Malawi kuko muri Matarama umwaka ushize wa 2017, umunyarwanda witwaga Richard Kaponda, yiciwe muri Malawi anigishijwe umukandara we nk’ uko polisi ya Malawi yabitangaje icyo gihe.

U Rwanda na Malawi bifitanye umubano ushingiye kuri za ambasade ndetse ibihugu byombi mu mwaka ushize wa 2017 byasinyanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha.


Comments

Domi 16 April 2018

2 timoteyo 3:1-5


Domi 16 April 2018

2 timoteyo 3:1-5


Mazina 14 April 2018

Mu Kinyarwanda baravuga ngo "amahanga arahanda".Abantu batabaye mu mahanga,ntabwo bazi uko bafata abanyarwanda.Barabasuzugura cyane,bakabita "Nyarwanda".Niyo mpamvu mbere yo gufata icyemezo cyo kujya kuba mu mahanga,abantu bagomba kwitonda.Benshi bakeka ko bagiye gukira (to be rich),ntibarebe ibibazo bazahura nabyo.
Gusa nk’umukristu,nagirango nibutse abantu ko mu isi nshya ivugwa muli 2 petero 3:13,ibibazo byose bizavaho,abantu bakundane kuko izaba iyobowe na Yesu (Ibyahishuwe 11:15),hamwe n’abantu bazajya mu ijuru (Ibyahishuwe 5:10).Abantu babi bose,imana izabakuraho ku munsi w’imperuka uri hafi.Niba nawe ushaka kuzaba muli paradizo,shaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa,kuko imana ifata abibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).


maxi 14 April 2018

Ko bigoye, mwagerageje mukareba kure mukitahira, bazabamara , u Rwanda ubu ruraryoshye, ufite icyo akora ameze neza, unushomeri nawe arihangana, igikuru numutekano.