Print

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wa 16 [Gahunda y’imikino]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2018 Yasuwe: 2462

Ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye shampiyona kugeza ubu,cyane ko yarangije igice kibanza cya shampiyona ifite amanota 30 ndetse kuri uyu wa Gatandatu nibwo hatangira imikino yo kwishyura.

Sunrise ifite akazi katoroshye ko kwigaranzura APR FC yayitsinze 2-0 mu mukino ubanza

Ikipe ya APR FC ifite akazi katoroshye ko gutangira imikino yo kwishyura yerekeza I Nyagatare ku Cyumweru,aho igomba gucakirana na Sunrise yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports ntirakina umukino wayo na AS Kigali muri izi mpera z’icyumweru,kuko wimuriwe ku ya 25 Mata 2018 kubera ko iri kwitegura kwerekeza muri Mozambike mu mukino wo kwishyura igomba guhura na Costa do Sol yatsinze ibitego 3-0.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona:

Kuri uyu wa Gatandatu
Espoir Fc vs Gicumbi Fc (Rusizi)
Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye)
Amagaju Fc vs Bugesera Fc (Nyamagabe)
Musanze Fc vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane)
Police Fc vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)

Ku cyumweru
Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare)
Marines Fc vs Miroplast Fc (Stade Umuganda)

Taliki ya 25 Mata 2018
AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali)

Abakinnyi batemerewe kugaragara ku munsi wa 16 wa shampiyona
1. Biramahire Christophe (Police Fc)
2. Rucogoza Elias (Miroplast Fc)
3. Rugirayabo Hassan (Mukura VS)
4. Ndikumana Tresor (Amagaju FC)
5. Munezero Dieudonne (Amagaju Fc)
6. Moussa Ally (Sunrise Fc)
7. Nshimiyimana Aboubakar (Gicumbi fc)