Print

Amerika n’abambari bayo barashe ibisasu ku ngabo z’Uburusiya ziri muri Siriya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2018 Yasuwe: 11626

Mu makuru amaze yatangajwe na Mike Pompeo umunyamabanga mukuru wa USA,yavuze ko ibyo Uburusiya bwashakaga bubibonye ko bamaze kugarika ingabo za Putin zari zimaze iminsi muri Siriya ndetse zishinjwa kugira uruhare mu bitero byakoreshejwe intwaro z’ubumara bikarimbura inzirakarengane 70 z’abanya Siriya.

Pompeo uherutse kugirwa umunyamabanga wa USA na Trump

Yagize ati “Tumaze iminsi tubivuga,Uburusiya bwabonye umukino bwifuzaga.Ubu amagana y’ingabo z’Abarusiya yapfuye.”

Pompeo wavuze ko kuri ubu Uburusiya ari umwanzi ukomeye wa USA,yemeje ko ibisasu byarashwe n’indege z’Abanyamerika n’abambari bayo bigamije guca intege abashyigikiye perezida Bashar al_Assad wa Siriya.

Perezida Donald Trump yatangaje ko bahisemo kumisha ibisasu ku ngabo z’Uburusiya ziri muri Siriya kubera uruhare rwazo mu bitero byabereye Douma.

Yakomeje avuga ko ibi Leta ya Amerika,Ubwongereza n’Ubufaransa babikoze mu rwego rwo kwamagana ikorwa,ikwirakwizwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibitwaro by’ubumara ndetse bazakomeza kohereza ibisasu kuri Siriya kugeza ihagaritse gukoresha ibitwaro by’ubumara .

Trump yavuze ko bifuza guhagarika ibyaha by’inyamaswa y’inkazi Assad

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza madamu Theresa May yemeje uruhare rw’iki gihugu mu gufatanya na USA kurwanya ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara.

Kugeza ubu hategerejwe icyo Uburusiya buri buze gukora kuko umuvugizi wabwo muri UN yavuze ko biteguye kurwana igihe cyose Amerika izatangiza intambara none byabaye,ibi biraca amarenga ko intambara y’ibi bihugu yatangiye.

Biravugwa ko USA yamaze gushyira amato yayo ahagarika ibisasu mu Nyanja ya mediterane mu rwego rwo kwotegura iyi ntambara ikaze.


Comments

15 April 2018

Aya makuru siyo.Ntabwo America n’abambari bayo barashe Ku ngabo z’Uburusiya ziri muri Syria,ahubwo barashe Ku bigo by a gisirikare bya Syria kandi birinze cyane Ku rasa Ku birindiro by’ingabo z’uburusiya mu rwego rwo kwirinda intambara yeruye n’iki gihugu


peter 14 April 2018

Trump yaje aje pe . ubu natwe african people tugiye kugerwaho ningaruka Imana idukize pe


Ngoga Dieudonne 14 April 2018

Inzira y’amahoro nibiganiro iranze none inzira y’amasasu n’intwaro z’ubumara nibyo byemejwe koko??
Syria niyo igiye kuba isibaniro ryabipima imbaraga?yooo,birababaje


Justin 14 April 2018

Erega ubu natwe ingaruka zigiye kutugeraho,ntaruhare twabigezemo?


Jean de Dieu NZIYOMAZE 14 April 2018

Si ngaho!!!Erega intambara ya 3 y’isi irajevda!!!