Print

Umunyarwanda wari mu mikino ya Commonwealth yabeshye ko agiye kwihagarika aratoroka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2018 Yasuwe: 1728

Uyu mutoza waburiwe irengero,yabanje yatoza imikino yok u wa Kabiri niko kubeshya abanywarwanda bari kumwe ko agiye mu bwiherero aratoroka nkuko byatangajwe na Nzabaterura Eugene uhagarariye abanyarwanda bari muri iyi mikino.

Nzabaterura yagize ati “Yari kumwe n’umukinnyi muri stade ya Carrara bagiye mu marushanwa gusa irushanwa rigiye kurangira nibwo yavuze ko agiye mu bwiherero ntiyagaruka,nibwo nyuma twaje kumenya ko atakiri ku kibuga ndetse yasohotse mu nkambi.

Nzabaterura yavuze ko bamaze kumenyesha polisi n’abayobozi b’inkambi irimo abakinnyi bitabiriye iyi mikino ku buryo bamubonye bamufata.
Kuva iyi mikino ya Commonwealth yatangira,hamaze kubura abakinnyi 13 biganjemo abanya Cameroon.