Print

Imbere y’abantu ibihumbi bine umukobwa yatangaje ko amaze gusambana n’abagabo 9,448[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 15 April 2018 Yasuwe: 3505

Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Mata nibwo Bishop Obimin ukomoka muri Kenya yasengeye abantu batandukanye aribwo mu iteraniro hagati umukobwa yaje kwihana maze avuga ko ashaka ko amusengera akareka umurimo wo kwicuruza amazemo imyaka 7.

Bishop Obimin yaguye mu kantu aramureba cyane hashize akanya aramubaza ati” mu myaka irindwi umaze kuryamana n’abagabo bangahe, umukobwa amusubiza ko atazi neza abagabo baryamanye gusa ko ku munsi yaryamanaga n’abagabo 4 cyangwa 5.

Mu rwego rwo kubara umubare w’abagabo amaze kuryamana nabo yafashe Telefone njyendanwa atangira guteranya imibare asanga uyu mukobwa amaze kuryamana n’abagabo 9,448 mu gihe kingana n’imyaka irindwi .

Abajijwe impamvu yifuza kuva muri uyu mwuga w’uburaya, yasubije ko mu myaka irindwi amaze awukora ntakiza yawubonyemo uretse kuba waragiye umusigira kwicuza ku mutima bitewe n’ingo yasenye kubera abagabo bagiye baca inyuma abagorere babo bakaza gusambana nawe .

Archbishop Obinim washinze urusengero rwitwa International Godsway Church ndetse akaba azwiho gukiza abantu ndetse no gukora ibitangaza yasengeye uyu mukobwa amubwira ababariwe ibyaha bye kandi ko Imana igiye kumukorera ibitangaza mu minsi micye akabona akazi keza kandi kamuha amafaranga menshi .