Print

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 April 2018 Yasuwe: 6727

Ku mugoroba wa 12 Mata 2018 ni mu karere ka Nyabihu habereye umuhango wo kwibuka umwe mu baturage wawitabiriye yabwiye Radio Flash, ko abandi bayobozi bose bari bitabiriye uyu muhango bari bafite buji, ukuyemo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza, yarwanze kandi akagerekaho amagambo.

Yagize ati “Abandi bayobozi bose bari bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji aramubwira ‘Mukansanga’ ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”.

Mukansanga Clarisse avuga ko abavuga ibi babifashe uko bitari.

Yagize ati “Icyo ni ikibazo koko ? Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”

Yagize ati “Abandi bayobozi bose bari bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji aramubwira ‘Mukansanga’ ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste, yahise abwira Radio Flash ko agiye gukurikira akamenya neza iby’ayo makuru.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Mata, Uwanzwenuwe yatangarije Igihe ko yakurikiranye ibyavugwaga agasanga nta shingiro.

Yagize ati “Ibyo bintu ntabwo byabaye twasanze atari byo, ahubwo buji yarayakiriye kubera ko izari zaguzwe zari zashize aza kuyihereza mugenzi we uhagarariye Ibuka mu Murenge kuko zitari zamugezeho. Imwe yayihaye umukozi wo ku karere witwa Seleman, indi ayiha Gapolisi uhagarariye Ibuka mu Murenge.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Karago, Gapolisi Joel, bivugwa ko ari nawe wabwiye ngo bamuhe buji niwe ufite abo yibuka, yatangarije Igihe ko aya magambo ntayo yumvise.

Yagize ati “Igihe cyo gucana buji cyarageze duhaguruka aho twari turi dukora uruziga bari bahamagaye abicaye imbere mu mahema. Bahamagara abana bari bateguwe 24 bakora uruziga hagati yacu noneho abatanga buji barazitanga ziza kuba nkeya, zagarukiye aho Clarisse yari ari. Yafashe buji ayihereza uwo bari bicaranye, ahengereje abona ntayo mfite ati ’Gapolisi nta buji afite’ ampereza iyo yari afite nta kindi yavuze.”
Gapolisi yakomeje avuga ko abavuga ko Mukansanga yanze kwakira urumuri rw’icyizere akagerekaho n’andi magambo atari ko bimeze kuko hagati ye nawe hari hari umuntu umwe, iyo avugwa yari kuyumva.


Comments

nyaruguru 14 April 2018

yewe ibyo nukuneshya yarabikoze buriya