Print

Haruna Niyonzima yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 April 2018 Yasuwe: 2490

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna yatangaje ko ubwo yari mu nzira ataha iwe,imodoka ye yaje kuyoba umuhanda igwa mu mwobo wo hafi y’umuhanda cyane ko yangaga kugonga umuntu wari umuri imbere.

Yagize “Imodoka yanjye yataye icyerekezo ubwo nari mu nzira ntaha mu rugo, igwa mu musingi ucukuye hafi y’umuhanda.Ku bw’amahirwe umuntu wari imbere yanjye ntabwo yakomeretse kuko ntihutaga cyane.Nashatse kumukatira kugira ngo ntamugonga nibwo imodoka yataye icyerekezo ngerageza kuyigarura ariko iranga igwa mu musingi.

Ku munsi w’ejo hiriwe ibihuha ko Haruna yakoze impanuka ikomeye ndetse yagiye mu bitaro,gusa yanyomoje aya makuru,avuga ko nta mvune yagize kandi ari mu rugo .

Mu minsi ishize nibwo Haruna Niyonzima yavuye kwivuriza mu Buhinde imvune yagize,yatumye atagaragara mu mikino myinshi ya Simba SC yamusinyishije imukuye muri mukeba wayo Yanga SC,gusa kuri ubu ari koroherwa ndetse yatangiye imyitozo yoroheje.