Print

Gicumbi: Umuforomo wafunzwe akekwaho gusambanya umugore yabyazaga yavuze icyari kihishe inyuma y’ ifungwa rye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 April 2018 Yasuwe: 10813

Umuforomo wo kigo nderabuzima Rubaya witwa Mutabaruka Jean Bosco watawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Werurwe avugwaho gusambanya umugore yabyazaga yarekuwe avuga icyari kibyihishe inyuma.

Tariki 25 Werurwe uyu mwaka nibwo Mutabaruka uri mu kigero cy’ imyaka 40 yatawe muri yombi afungirwa ku sitasiyo ya polisi ya Byumba akekwaho gusambanya umugore arimo kumubyaza.

Umuyobozi w’ ikigonderabuzima uyu muforomo akoraho yatangarije Intyoza ko yumvise ko uyu muforomo yafunguwe ariko atarasubira mu kazi.

Nyuma uyu muforomo Mutabaruka yavuganye n’ umunyamakuru kuri uyu wa 14 Mata 2018 avuga ko yarekuwe nyuma y’ uko inzego z’ iperereza zisanze nta cyaha kimuhama, avuga ko gufungwa kwe ari abanyeshari bari babyihishe inyuma.

Yagize ati “Byari uburyo bwo guharabika abantu ariko byaje kurangira ntacyo bifashe. Ukuri kwageze ahagaragara, byahise birangira bifata ubusa, byari bifite abantu bamwe bari babyihishe inyuma.”

Mutabaruka yatangaje ko ibyamubayeho bishingiye ku mashyari y’ababa batamwifuriza ibyiza, batifuza ko atera imbere. Gusa ngo nyuma y’uko afashwe agafungwa ibyumweru 2 akarekurwa nk’ uko abivuga, yiteguye gusubira mu kazi vuba aha.

Ngo nubwo ingaruka z’ibyamubayeho zitabura mu mibanire ye n’abandi bakozi mu kazi, yiteguye gukomeza gukora no gufatanya n’abandi basenyera umugozi umwe, buri wese agakora akazi ke uko agasabwa.


Comments

UWIMANA Damscene 15 April 2018

nukri abantu ntamushobora pe ntabwobifuzako umuntu yatera imbere gusa uwo mufromo niyihangane mubuzima bibaho nakomeza akazi abareke.