Print

Ijambo Julius Malema yavugiye ku kiriyo cya Winnie Mandela ryatumye yitwa igihangage avugwa ibigwi n’ibyiza babona bimurimo

Yanditwe na: Martin Munezero 14 April 2018 Yasuwe: 6635

Uyu muhango w’itabiriwe n’ibihumbi byinshi by’abantu, byabereye kuri sitade ya Orlando i Soweto, ubwo basezeraga mu cyubahiro uwahoze ari umugore wa Mandela, Winnie Madikizela-Mandela witabye Imana ku italiki ya 02 Mata 2018 i Johannesburg ku myaka 81.

Uyu muhango wo gusezera Winnie Mandela mu cyubahiro uje ukurikira icyumweru abanyafurika y’Epfo bari bari bamaze bunamira uyu nyakwigendera wohoze ari umufasha wa Nelson Mandela ndetse akaba yaranamushigikiye mu kurwanya ivanguraruhu ryarangwaga muri iki gihugu.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu munsi wa none, amaso yose yari ahanzwe Julius Malema, Umudepite w’ umuhezanguni mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bambara umwenda w’ umutuku mu nteko bibumbiye mu ishyaka Econimic Freedom Fighters rigizwe n’ abahoze muri ANC. Byari ibindi bindi ubwo yageraga imbere ku ruhimbi agiye kuvuga ijambo rye asezera ku mubyeyi we.

Malema yavuze ku rukundo yakundaga mama we, anihimura ku banzi be n’amashyaka amurwanya gusa abikora mu bwenge bwinshi ku buryo nta muntu cyangwa ishyaka yigeze avuga mu izina, ibi byatumye abakurikiranye ijambo rye bamukurira ingofero, bahamya ko ari umunyabwenge ku rwego rwo hejuru kandi ko yifitemo impano y’ubuyobozi, bamwe batatinye no guhamya bavuga ko yakababareye perezida.

Mu ijambo rya Julius Malema mu ncamake yagize ati:” Ndi hano atari ku kuba nje gushyingura mama gusa, kuberako abamikazi ntabwo bajya bapfa, biyongerera mu ndabo z’umutuku z’urukundo n’ubwigenge. Bavandimwe bany’Afurika y’Epfo, nkomejwe cyane n’uko mama yapfuye mu kuri; nk’uwageze ku ntego ze kuko atigeze agurishwa hanze. Tugomba kwisima rero twese kuko izina rye rizandikwa mu gitabo cy’abadapfa, igitabo cy’abakora ibyiza bose."

"None rero mama nubaha cyane, bamwe mubakugurishije ku butware bari hano, bari kurira cyane basakuza kuturusha twese uko twari tugushyigikiye. Amashyaka yakurwanyije na yo ari hano ari kurira amarira y’ingona nyuma yo kukwamagana bibwirako ubutware/ ubutegetsi burahita burimburwa”.

Iri jambo rero ryatumye benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bavuga byinshi bitandukanye, bavugako wakunda Julius Malema, cyangwa se ntumukunde ari umugabo w’intwari kandi uzi icyo gukora.


Comments

Munyanshongore Juvénal 21 April 2018

Natwe dukuriye ingofero Malema ku ijambo rikomeye yavuze ku bagurishijwe,gusa amateka azabashyira hanze.