Print

Mohamed Salah yaraye akoze amateka atarakorwa n’undi mukinnyi w’umunyafurika muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2018 Yasuwe: 2703

Uyu musore ukiri muto akomeje kwandika amateka kuko aka gahigo ashyizeho kaje gakurikira ako aherutse gukora ko gutorwa nk’ umukinnyi mwiza w’ukwezi inshuro 3 mu mwaka w’imikino umwe.

Salah akomeje kwandika amateka mu Bwongereza

Mohamed Salah yageze muri Liverpool uyu mwaka,yitwara neza aho kuri ubu amaze gutsinda ibitego 40 mu mikino yose amaze gukina mu marushanwa y’uyu mwaka ndetse yafashije Liverpool kugera mu mikino ya ½ cya UEFA Champions League.

Mohamed Salah yakuyeho agahigo ka Didier Drogba waherukaga gutsinda ibitego 29 muri Premier League ya 2009-10, aho kuri ubu Salah ashobora kurenza ibi bitego kuko haracyari imikino 5 yo gukina.