Print

AS Kigali yategetswe kwishyura Nyimawumuntu miliyoni 40

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 April 2018 Yasuwe: 1580

Ku wa Gatanu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwategetse ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali, kwishyura Grace Nyinawumuntu watozaga iyi kipe y’abagore, miliyoni 40 Frw, bitewe n’uko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyinawumuntu yirukanywe muri Mutarama 2017, nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi be bamushinjaga kuryamana nabo, hiyongeraho itonesha no guteza umwuka mubi mu ikipe.

Umuyobozi w’Ikipe ya AS Kigali y’Abagore, Teddy Gacinya, mu kiganiro yagiranye na New Times yatangaje ko bagiye kujuririra uyu mwanzuro ndetse ko iyi kipe yamaze gushyiraho abanyamategeko ngo bayifashe gukora ubwo bujurire.

Yagize ati “Ntabwo twanyuzwe n’imikirize y’urubanza, tugomba kujuririra uyu mwanzuro. Ubu turi kuvugana n’abanyamategeko bacu.”

Mbere yo kwirukanwa burundu muri AS Kigali, Nyinawumuntu yabanje guhagarikwa amezi abiri ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byo yashinjwaga birimo kubiba umwuka mubi mu ikipe no guca ibice mu bakinnyi, byose bikurikira ubutinganyi yavugwagaho.

We yahakanaga ibyo ashinjwa byose akavuga ko ari akagambane ka bamwe mu bakinnyi atahaye umwanya wo gukina, n’abo yirukanye bashaka kumuhirika, ariko ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko bwakoze igenzura bugasanga bimuhama.

Nyinawumuntu yabaye umutoza wa mbere w’umugore ubigize umwuga mu 2008 nyuma yo kubona ibyangombwa birimo impamyabushobozi yo ku rwego rwa B yavanye mu mu Budage. Yaje no gutoza ikipe ikipe y’igihugu y’abagore mu 2014 ayimarana imyaka ibiri, byiyongeraho ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga ari umugore.

Nyinawumuntu yaje gufasha ikipe y’Umujyi wa Kigali gutwara ibikombe umunani bya shampiyona byikurikiranya guhera mu 2009 kugeza mu 2016, mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye.