Print

Ibiro 500 by’ urumogi byaburiwe irengero polisi ishyira amakosa ku mbeba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 April 2018 Yasuwe: 2432

Polisi yavuze ko urwo rumogi rwaburiwe irengero rwatwawe n’ imbeba zijya kururya gusa iyi ngingo hari abayiteye utwatsi bavuga ko bidashoboka.

Ubuyobozi bukuru bwa polisi bukeka ko hari abapolisi 8 barigishije urwo rumogi rwari rumaze imyaka ibiri rubitse mu mugi wa Pilar uherereye kuri kilometero 54 uvuye mu murwa mukuru Buenos Aires nk’ uko byatangajwe na The independent.

Umwofisiye wa polisi witwa Javier Specia na bagenzi be batatu bavuga ko ibyo biro 500 by’ urumogi byatwawe n’ imbeba gusa Minisitiri w’ Umutekano w’ iki gihugu Cristian Ritondo, ntabashira amakenga akavuga ko abo bateshutse ku nshingano yabo yo kurinda ibizibiti.

Umuvugi w’ inkiko aherutse kuvuga ngo “Imbeba ntabwo zishobora kwitiranya urumogi n’ ibiryo, ikindi ari imbeba zaruriye twabona ibisigazwa byarwo muri depo, abapolisi bakwiye kubibazwa”