Print

Karrueche wakundanye igihe kinini na Chris Brown yagaragaye ari mu buryohe bw’urukundo n’umusore basigaye bakundana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 April 2018 Yasuwe: 3067

Karrueche Tran wamamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Chris Brown ariko nyuma bakazagutandukana, yafotowe ari kugirana ibihe byiza by’urukundo n’umukunzi we mushya Victor Cruz.

Karrueche Tran usanzwe ari umukinnyi wa filime kaba n’umunyamideli ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye yajyanye kwoga n’umukunzi we Victor Cruz mu muyji wa Miami.

Ibyo gukundana kwaba bombi byatangiye kuvugwa kuva mu kwezi kw’ Ukuboza 2017. Uyu Victor Cruz akaba asanzwe ari umukinnyi ukomeye w’umukino wa Rugby.

Karrueche yatandukanye na Chris Brown muri 2015 nyuma yuko uyu muhanzi yari yaramuciye inyuma akabyarana n’undi mukobwa.