Print

Umugabo yatawe muri yombi kubera kurumagura imbwa ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2018 Yasuwe: 2951

Uyu mugabo yarumaguye imbwa ye ndetse arayifungirana,biza gutahurwa n’abapolisi ubwo bamusuraga babibwiwe n’abaturanyi be, bakabona iyi mbwa aho ifungiye ifite ibikomere bitagira ingano.

Iyi mbwa yahohotewe na shebuja cyane

Uyu mugabo yabwiye aba bapolisi ko yari yanyoye ibiyobyabwenge bituma ata umutwe ndetse arumagura iyi mbwa ye.

Yagize ati “Ninjye wayirumye,nari nataye umutwe kubera ibiyobyabwenge nari nanyoye.”

Uyu mugabo yanze kwitaba urukiko kugira ngo yumve ibirego aregwa ndetse akanirwe urumukwiriye.

Urukiko rwanze gutanga igihano ku muntu udahari niko gutegeka ko afungwa akazumva imyanzuro ku wa 27 Mata uyu mwaka.