Print

Michelle Obama ntiyatumiwe mu bukwe bw’igikomangoma Harry na Markle kandi ariwe wabahuje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 April 2018 Yasuwe: 2777

Uyu Michelle Obama yagize uruhare runini mu gutuma iki gikomangoma cy’imyaka 33 gihura n’uyu Meghan Markle ugiye kukibera umugore gusa amakuru yagiye hanze ko atari mu bazitabira ubu bukwe buzatahwa n’ibihangange byinshi.

Prince Harry na Meghan Markle bazashyingiranwa mu kwezi gutaha

Harry na Markle bababajwe no kuba umuryango wa Obama utaratumiwe kandi bamaze imyaka myinshi ari inshuti gusa bivugwa ko kutabatumira byatewe n’impamvu za politiki.

Prince Harry ni inshuti ya Obama kuva 2015

Prince Harry n’umwe mu batumvikana na politiki ya Donald Trump ndetse ntiyigeze amutumira mu bukwe bwe buteganyijwe ku wa 19 Gicurasi 2018 ndetse ntiyatumiye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May.


Comments

free 17 April 2018

Ko ubautavuze aho icyo gikomangoma gikomoka?