Print

Abasore barwaniye kurira ipironi ry’amashanyarazi bashaka gusuhuza Sheikh Ibrahim

Yanditwe na: Muhire Jason 16 April 2018 Yasuwe: 1545

Ubwo abayoboke b’Idini ya Islam bizihizaga umunsi mukuru wa Maulud Mu gihugu cya Nigeria, ,ariwo munsi abayisilamu bizihiza ivuka ry’intumwa y’Imana Muhammed, babonya ishusho bemeza ko ari iya Sheikh Ibrahim Inyass wapfuye 1975 barwanira kuyikoraho bose.

Nkuko tubikesha Nairaland, ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Nigeria, abayoboke b’Idini ya Islam baturutse imihanda yose bakoranira i Abuja ahari umusigiti wo ku rwego rw’igihugu, maze batangira kuzirikana ivuka ry’Intumwa y’Imana Muhammed.

Ubwo rero isengesho ryageragamo hagati, nk’uko abenshi bari buzuye hanze y’umusigiti kubera ubwinshi bwabo, babonya ishusho mu kirere ku itara ryo ku muhanda, bemeza neza ko iyo shusho ari uy’umukurambere wababanjirije Sheikh Ibrahim Inyass.

Nkuko bigaragara ku mafoto, bose bashatse kujya gukora kuri iyo shusho, maze baranigana karahava, ariko ab’inkwakuzi b’abasore bagerayo mbere nk’uko bigaragara.