Print

Umukobwa ufite ikibuno kinini muri Kenya yatangaje ko yifuza umukunzi ufite imodoka ya Jeep[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 16 April 2018 Yasuwe: 5233

Taliki ya 15 Mata mu kiganiro Edaily yagiranye n’umukobwa witwa Confidence uzwiho kugira ikibuno kinini abazwa ibijyanye nuko ntamukunzi afite kandi ari umukobwa wakwifuzwa na buri musore wese umubonye,avuga ko nawe bimutera ipfunwe kuba ntamukunzi agira gusa yongera ho ko azagira umukunzi ari uko ibyo ashaka ku musore abyujuje.

Abajijwe ibyo umusore agomba kuba yujuje ,yavuze ko icya mbere azaba afite imodoka ya Jeep kuko rimwe na rimwe akenera gutembera kandi afite ibiro byinshi byatwarwa n’imodoka ya Jeep kuko ubusanze iyi modoka ari ndende ku buryo itapfa kugera hasi niyo waba ufite ibiro bingana gute .

Yagize ati” ndifuza umusore unkunda by’ukuri gusa bibaye byiza cyane yaba afite imodoka ya Jeep kuko ibiro byanjye binyemerera kujyendera muri iyo modoka bitewe nuko ari ndende ku buryo nyicayemo ntayitsikamira ngo ijye hasi ".

Yasoje avugako buri musore wese wujuje ibyo yasabye hejuru ahawe ikaze mu gihe buri wese uzashaka kumugira umukunzi we yazandika ibaruwa akayishyira kuri Crowne Plaza Nairobi nyuma akazatangaza uwamwegukanye .