Uyu musore watsinze igitego muri 3-0 batsinze iyi kipe yo muri Mozambike mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko batagiye kugarira ahubwo bagiye gushaka intsinzi muri Mozambike.
Rayon Sports ijyanye impamba itubutse muri Mozambike
Yagize ati “Icyizere ni cyinshi ko tuzasezerera iriya kipe,twabonye uko ikina abafana nibatuze bashyire umutima hamwe,tuzagaruka I Kigali turirimba murera,nta bwoba dufite turiteguye.Ni umukino ukomeye yaba kuri njye cyangwa kuri bagenzi banjye,kuko turashaka gukora amateka tukaba ikipe ya mbere yerekeje mu matsinda.”
Muhire Kevin ashobora kubanza mu kibuga muri uyu mukino wo kwishyura cyane ko Kwizera Pierrot wari usanzwe ubanza mu kibuga atazagaragara kubera ikarita itukura yahawe mu mukino ubanza.
Umukino wa Rayon Sports na Deportivo Costa Do Sol uzakinwa kuwa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoroba (19h00’) I Maputo,amasaha ahuye neza n’aya Kigali.