Print

Umugore yasohowe muri ambasade azira kwambara nabi bitagezweho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 16 April 2018 Yasuwe: 6848

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugore witwa Sophie Kaiku wasohowe n’abashinzwe umutekano kuri ambasade azira kwiyambika nabi ategekwa ko yajya mu mujyi kugura indi myenda cyangwa agasubira mu rugo kwambara imyenda myiza igezweho.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amafoto abiri agaragaza Sophie Kaiku ahagaze inyuma ya ambasade avugako yirukanwe agiye kugura imyenda myiza mu iduka akagaruka gufata ibyangombwa.

Yagize ati “ Uyu ni njye inyuma ya ‘UAE Embassy’ kumuhanda wa nyerere , naringiye kureba amadosiye gusa bansohoye hanze kubera ko ntambaye bigezweho , ubu ngiye mu mujyi kugura imyenda bashaka nyuma ngaruke , gusa mbonye ko gusura iyi ambasade bisaba kuba waberewe cyane.

Bamwe mu babonye aya mafoto bibajije impamvu yasohowe muri ambasade aho bamwe bakemanze ku kuba yari yambaye imyenda agarukiye hejuru y’amavi mu gihe yarakwiye kwambara imyenda igera ku birenge.