Print

Irambona Eric yasabye imbabazi ubuyobozi n’abakunzi ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2018 Yasuwe: 1263

Uyu musore wakoranye imyitozo na bagenzi be ku munsi w’ejo I Shyorongi,yavuye mu mwiherero adasabye uruhushya bituma benshi bamukeka amababa ko ari kuvugana n’abantu ba Costa do Sol byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumukura mu bakinnyi 19 bagombaga kwerekeza muri Mozambike.

Ubutumwa Irambona yageneye abakunzi ba Rayon Sports

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Irambona Eric yavuze ko yicuza aya makosa yakoze ndetse avuga ko yahisemo kujyana imyenda ye yasaga nabi aho atuye hari hegereye ahaberaga umwiherero.

Amakuru yavugwaga ko uyu musore yariye ruswa ya Costa do Sol ni ibihuha kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko uyu musore asanzwe agira ikinyabupfura,gusa yakoze amakosa akagenda atavuze.


Comments

Fabien 17 April 2018

ni ukumwihanganira ntabugambanyi yarimo ikosa n’uko yagiye atavuze nakanyafu bamucishijeho ubwo ntazongera nabandi babonereho banjye basaba uruhushya