Print

Antoine Hey yandikiye FERWAFA asaba kugaruka gutoza Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 April 2018 Yasuwe: 1511

Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CHAN atarenze umutaru,uyu mutoza yari yasabye FERWAFA ko basesa amasezerano by’agateganyo kugira ngo yigire gutoza iguhugu cya Syria, gusa yaje kwisubiraho abwira Siriya gukemura ikibazo cy’umutekano.

Ibaruwa Antoine Hey yandikiye Ferwafa (Yayanditse mu Cyongereza ishyirwa mu Kinyarwanda)

Nyakubahwa Sekamana Jean Damascene, Muyobozi wa Federasiyo, mbanje kugushimira ku bw’intsinzi wabonye mu matora yo kuyobora Ferwafa, ndizera ko waba waramenye amakuru ku bijyanye n’iamasezerano atanditse nagiranye na Nzamwita Vincent de Gaulle ku bijyanye n’amasezerano yanjye nk’umutoza mukuru w’Amavubi.

Amasezerano yanjye ya mbere yagombaga kurangira tariki 20 Werurwe 2018, twumvikanye nyuma ya CHAN yarangiye muri Mutarama 2018 muri Maroc kuba duhagaritse amasezerano ku bwumvikane kugeza igihe Komite nyobozi nshya ya Ferwafa izatorerwa.

Impamvu kwari uguha abayobozi bashya ba Ferwafa uburyo bwo kuba bakwihitiramo uko bizagenda mu minsi iri imbere, ni muri urwo rwego nanjye nubahirije ibyo twavuganye, nirinda kuba nagira akandi kazi nemera kugeza mbonye igisubizo cy’umuyobozi mushya wa Ferwafa, niba twifuza gukomeza gushaka itike ya CAN 2019 tukaba twavugurura amasezerano.

Mu mwaka ushize twubatse ikipe duhereye hasi, kandi turi mu nzira nziza, ndetse n’umusaruro uheruka uratanga icyizere, kandi byaba byiza dukomeje ibyo twatangiye
Nyakubahwa Perezida, nabasaba ko mwasuzuma icyo kibazo, hanyuma mukazambwira icyo mubitekerezaho n’umwanzuro wanyu.

Mu gihe ngitegereje igisubizo mbaye mbifurije intangiriroz z’akazi hamwe na Komite mufatanyije kuyobora Ferwafa.

FERWAFA yatangaje ko iyi baruwa bayibonye ndetse bagiye kwicara bakiga kuri ubu busabe bw’uyu mugabo.


Comments

Bamureke kuko ibyo yatoje ntawe utabitoza hano kgl 17 April 2018

Gutsindwa se hari utatsindwa ?????


jean claude 17 April 2018

Uyu mutoza se utsindwa agasezera ko afite parapara