Print

Inyogosho nshya y’umuraperikazi nyarwanda Young Grace yabaye inshobera mahanga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 April 2018 Yasuwe: 8262

Umuhanzikazi Nyarwanda wamenyekaniye mu njyana ya Hip Hop ufite amazina ya Abayizera Grace ariko uzwi ku izina rya Young Grace inyogosho yashyize ku mutwe we yabaye inshobera mahanga.

Igishushanyo Young Grace yashyize ku mutwe we cyabaye inshobera mahanga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mata nibwo umuhanzikazi Young Grace yashyize hanze ku rukuta rwa Instagram ifoto igaragaza inyogosho yishyizeho idasanzwe,aho we avuga ko ari inyenyeri yaba yarishushanyije ku mutwe nkuko yabyanditse mu ijambo rimwe agira ati "Nd’Inyenyeri",aha akaba yaje no gukosorwa mu buryo bw’imyandikire n’umufana we wagize ati "Ndi Inyenyeri,si Nd’Inyenyeri,Tujye twandika neza ururimi rwacu"..

Young Grace yakosowe n’umufana imyandikire ye y’ikinyarwanda

Abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto,bagiye bashima inyogosho ya Young Grace ndetse banahamya koko ko ari inyenyeri ya rubanda,gusa Nanone hari abatavuze rumwe ku gishushanyo yishyizeho kuko hari n’abahamije ko ngo cyaba ari ikibabi cy’urumogi yishushanyije ku mutwe nk’uko umwe mu batanzeho ibitekerezo yabihamije,aho yagize ati "Sha Grace weee iki ni ikibabi cya weed (urumogi) kbs..".

Umufana wa Young Grace yahamije ko igishushanyo yashyize ku mutwe ari ikibabi cya Weed

Gusa aha umuntu ntiyahamye neza koko ko cyaba ari ikibabi cy’urumogi yishushanyijeho,ari nayo mpamvu umuntu yavuga ko yabaye inshobera mahanga,gusa witegereje neza ubonamo isura y’ikibabi cy’ikimera runaka ,kuko uburyo gishushanyijemo kitameze neza nk’inyenyeri.


Comments

18 April 2018

man ngabuzwa noneho Inkuru peer