Print

Abanyarwanda bo muri Mozambike bagobotse Rayon Sports yabuze urumuri ku kibuga cy’imyitozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2018 Yasuwe: 3067

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon sports yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Maputo ‘Mavalane International Airport’ yakirwa n’imbaga y’abanyarwanda baba muri Mozambike bayishimiye karahava ndetse bayiha ikaze muri iki gihugu.

Rayon Sports irashaka gukorera amateka muri Mozambike

Rayon Sports yifuzaga gukora imyitozo ku masaha ahuye n’ayo umukino uzaberaho,yahuye n’imbogamizi ikomeye ubwo yageraga kuri stade Costa do Sol ikoreraho imyitozo igasanga nta matara ikibuga kigira byatumye abakunzi bayo bacana amatara y’imodoka zabo bazizengurutsa ikibuga abakinnyi babona uko bananura imitsi (décrassage).

Rayon Sports yageze muri Mozambike ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo, aho yacumbikiwe kuri Pestana Rovuma Hotel y’inyenyeri 5 iri mu mugi wa Maputo.

Umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Costa do Sol uzaba ku munsi w’ejo ku I saa 19h00 za hano I Kigali.Umukino ubanza Rayon sports yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0 I Kigali.