Print

Umukuru wa Ambasade yakubise umugore we amugira intere amuziza ko yamwimye akabariro ijoro ryose

Yanditwe na: Muhire Jason 17 April 2018 Yasuwe: 3320

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu ubwo umugore we witwa Rukaya Abdul Rahma bamaze kubyarana abana 6 yajyanwe ku bitaro bya Nsambya afite ibikomere byinshi ku mubiri we yatewe n’ingumi ndetse n’inkoni yakubiswe n’umugabo we.

Ubwo Rahma yaganiraga n’Ikinyamakuru Bukedde dukesha iyi nkuru, yavuze ko yababajwe cyane nibyo umugabo we amukorera birimo kuba ashaka ko baryamana ku ngufu kandi bakabaye bumvikana bakarera abana babo neza, yongeyeho ko ashavuzwa cyane no kuba ibi bikorwa byose byo kumuhohotera abikora abana bamuhanze amaso.

Umuvugizi wa Police muri Uganda Vincent Ssekate ,yavuze ko bagikurikiranye idosiye ya Dr. Yahaya mu gihe bagikora iperereza kubyaha byose aregwa birimo guteza umutekano mucye mu rugo rwe ndetse no guhohotera umugore we bashakanye ndetse bafitanye n’urubyaro.