Print

BIRABABAJE!Umusore yapfuye atariye akayabo k’Amamiliyoni yari yatsindiye muri Beting

Yanditwe na: Martin Munezero 17 April 2018 Yasuwe: 6068

Umusore ukiri muto wo mu gihugu cya Nigeria, yatsindiye akayabo ka miliyoni 11 z’amanaira ubwo yakoraga integano ye muri NaijaBet isanzwe ikorera mu gihugu cya Nigeria bagenzi be bashakaga kuyamurya birangira bamwivuganye.

Aya makuru dukesha ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Nigeria, aremezako Achuku Joseph, umusore wari ukiri muto wo mu gace ka Sabo Pegi gaherereye ahitwa Lafia, mu mujyi wa Nasarawa, yishwe na bagenzi be b’inshuti ze nyuma y’uko atsindiye miliyoni 11 z’amanaira yabetinze ku mikino y’umupira w’amaguru.

Umurambo w’uyu musore watoraguwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ku muhanda uri hafi ya kaminuza ya Lafia, aho wagaragazaga ibikomere byinshi bigaragara ko yatemaguwe hakoreshejwe umupanga.

Umwe mubagize umuryango wa nyakwigendera, yabwiye itangazamakuru ko babwiwe amakuru ya Achuku Joseph, ko yatsindiye N11.000.000 muri NaijaBet, hanyuma bagenzi be bamugendaho bashaka ko bayagabana, ngo abibonye atyo yigira inama yo kubahunga ntiyanataha mu rugo iwabo mu rwego rwo kubihisha, bahitamo kumuroga ibitegano (ibirozi by’ibitumano) ni ko gutangira kumererwa nabi.

Yakomeje avugako nyuma y’ibyo, bahise bashaka umukozi w’Imana ngo amusengere, birangiye bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Dalhatu Araf Specialist hospital biri muri Lafia.

Ati:"Nyakwigendera yasohotse mu gitondo cyo kuwa Gatandatu mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo nta muntu n’umwe wo mu muryango ubizi, uretse gusa kubwirwa inkuru mbi ko babonye umurambo we mu gihe gito cyari gishize.

Polisi yo muri Nigeria, ikaba yatangiye kwiga ku rupfu rw’uyu musore wari ukiri muto, aikora iperereza ku basore b’inshuti ze binakekwa ko ari bo bahitanye Achuku Joseph bamuziza amafaranga yanze ko basangira.