Print

Umukobwa w’imyaka 17 n’umusore w’imyaka 18 bakoze ubukwe bw’agatangaza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 17 April 2018 Yasuwe: 7512

Ubu bukwe bw’aba bombi bakigaragara nk’abana bakibyiruka yaba mugihagararo cyabo ndetse no mu myaka bwabereye mu gihugu cya Nigeria mu gace k’iburengerazuba bw’umujyi wa Abia.

Ubukwe bwabo bwatunguye benshi ari nayo mpamvu amafoto yabo ari guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bibaza niba koko aba bana bakoze ubukwe bwa nyabwo cyangwa niba bakinaga ,gusa amakuru aturuka muri Nigeria aravuga ko bamaze igihe kingana n’imyaka 4 bakundana ndetse igitekerezo cyo kubaka urugo bagitekerejeho mbere y’uko babikora.

Uyu musore witwa Adamas washakanye n’umukobwa witwa Madiva, basezeranye kubana akaramata aho bari bashyigikiwe n’imiryango yabo ,mu gihe amategeko kandi y’iki gihugu avugako igihe ababyeyi babyumvikanyeho neza abana babo bashobora gukora ubukwe bagakorerwa imihango ya gakondo bagahita bibanira akaramata.