Print

Umukecuru w’imyaka 72 yashakanye n’umusore w’imyaka 17 bitangaza benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 April 2018 Yasuwe: 4813

Uyu mukecuru yavuze ko yahuriye n’uyu musore mu birori by’umwe mu nshuti yabo yari yagize umunsi mukuru w’amavuko, ahita amukunda ndetse bahita batangira gukundana,baza gushyingiranwa nyuma y’ibyumweru 2.

Uyu mukecuru yabyaye abana 6 barimo urusha umugabo we imyaka 3

Almeda yavuze ko uyu mugabo we witwa Gary Hardwick yamubonyemo urukundo rw’ukuri nubwo amurusha imyaka 53 yose ndetse bafite byinshi bahuriyeho.

Yagize ati”Iyo ukunda umuntu,imyaka murutanwa iba ari imibare gusa.Maze imyaka 2 mu munyenga w’urukundo ndi kumwe n’umukunzi wanjye.Nkimubona bwa mbere duhuriye mu birori by’isabukuru nahise mukunda ndetse sinashidikanya ko ngomba kumarana imyaka nsigaje ku isi nawe.Sinigeze nita ku myaka afite.”

Hardwick we yavuze ko atigeze akururwa b’abakobwa bato ndetse inshuro nyinshi yikundaniraga n’abakecuru cyane ko mbere yo gukundana na Almeda yari afite undi w’imyaka 77 bakundanaga aza kumureka.

Uyu mukecuru afite abana 6 barimo uruta uyu mugabo we, ndetse yabanje kumurwanya amubuza gukundana na mama we, ariko biba iby’ubusa birangira bambikanye impeta y’urudashira.





Comments

Surwumwe 17 April 2018

Ariko ntimukatubeshe ubukoko uwagutuma umwana wa 17 wazana uyukweri muradukabirizape