Print

Rayon Sports mu nzira yo gukora amateka mu mikino Nyafurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 April 2018 Yasuwe: 2432

Ntabwo byakabaye ari igitangaza ko Rayon Sports igeze kuri uru rwego,iyo Jenoside yakorewe abatutsi itayibuza gukomeza mu ijonjora rya nyuma rya confederations Cup yagezemo isezereye igihangange Al Hilal ku bitego 4-1, mu mukino wabaye ku wa 6 Werurwe 1994.

umukino ubanza wahaye icyizere abanyarwanda

Icyizere kiraganje kuri benshi mu banyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports kuko mu mukino ubanza warangiye iyi kipe ihagarariye u Rwanda yisasiye Costa do Sol ku bitego 3-0 bya Shabani Hussein Tchabalala watsinze 2 na Muhire Kevin.

Urukundo rwinshi n’icyizere abanyarwanda baba muri Nozambike bagaragarije abakinnyi, byatumye Bakame na bagenzi be umutima ubasaba kugira icyo bakorera abafana babo b’imitima itaryarya bari hirya no hino ku isi nkuko babitangaje ku munsi w’ejo.

Kabuhariwe Tchabalala aritezwe cyane

Rayon Sports ifitiye umwenda abakunzi bayo batandukanye bayibaye inyuma mu bibi n’ibyiza ndetse baraza kuwishyura kuri uyu mugoroba nibabasha gutuma intsinzi itaha I Rwanda.

Rayon Sports yakoreye imyitozo bwa mbere kuri Estádio do Zimpeto mu Mujyi Maputo muri Mozambique ku munsi w’ejo, aho umukino wayo na Costa do Sol uza gukinwa kuri uyu wa Gatatu saa 19h00.

Estádio do Zimpeto iraberaho umukino w’uyu munsi

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Kwizera Pierrot na Bimenyimana Bonfils Caleb bahagaritswe kubera amakarita babonye.

Abakinnyi 18 Ivan Minnaert wa Rayon Sports arakoresha uyu munsi:

Abazamu: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga na Manzi Thierry.

Abakina hagati: Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha François, Djabel Manishimwe na Yassin Mugume.

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tshabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi.


Comments

dukunda reyo perr 18 April 2018

Turatdinze peee