Print

The Ben ashobora gukorana indirimbo n’icyamamare Rick Ross

Yanditwe na: Muhire Jason 19 April 2018 Yasuwe: 1016

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye inkuru ivugako umuhanzi The Ben yatoranyijwe na Kampanyi ya Belaire nk’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda bakwifashisha mu bikorwa bijyanye no gucuruza iki kinyobwa aho yafashe rutema ikirere ava muri Amerika yerekeza i Nairobi muri Kenya mu biganiro byo kunoza amasezerano niyi kampanyi kuri ubu ihagarariwe n’umuhanzi Rick Ross ukorera umuziki we muri Amerika ndetse na Diamond PLatnumz ukorera umuziki we muri Tanzania.

Kubera ko The Ben ari umwe mu bambasaderi bakomeye biyi kampanyi ya Belaire ashobora kugira amahirwe yo guhura nuyu muhanzi w’icyamamare ku isi mu njyana ya Hip Hop Rick Ross ndetse na Diamond Platnumz ibi akaba ari bimwe mu bishingirwaho ko bashobora gukorana indirimbo kubera ko bose ari abambasaderi biyi kampanyi ndetse ko bashobora guhuzwa na Belaire bagakora indirimbo bagamije kwamamaza iki kinyobwa .

The Ben yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri yerekeza muri Kenya ,mu gihe biteganyijwe ko Rick Ross azakorera igitaramo mu gihugu cya Kenya taliki ya 28 Mata 2018 ahitwa kuri Carnivore grounds aho azafatanya n’umuhanzi Diamond , abateguye iki gitaramo bateguje abaturage ko kuva taliki ya 27 Mata kugera 29 mata hazafungwa imihanda ibiri irimo uwa Mombasa ndetse Langata mu rwego rwo guha umutekano uhagije uyu muhanzi w’icyamamare azaba akandagiye muri afurika y’iburasirazuba bwa mbere .