Print

Umunyarwandakazi wambaye i Pantalo yaciye mu buryo butangaje akayigeza mu matako yavugishije benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 April 2018 Yasuwe: 7631

Amafoto y’umunyarwandakazi wambaye i Pantalo yacikaguritse mu buryo butangaje uzwi ku mazina ya Sister Emma yatangaje uwayabonye wese bitewe nuburyo yayikataguye akayigeza mu matako.

Umunyarwandakazi Mahoro Aime ufite izina ry’akabyiniriro rya Sister Emma wigeze no kubaho umuhanzi ,yafashe i Pantalo y’ikoboyi maze akata uruhande rw’imbere uhereye ku maguru maze ageza aho agaragaza ibibero bye byose.

Imyambarire ya Sister Emma ikaba yagiye itungura ndetse ikanarangaza abantu benshi haba no ku mbuga nkoranyambaga yavugishije abatari bake.

Amakuru agera ku kinyamakuru cy’UMURYANGO avuga ko Sister Emma ubu ari mu bintu byo gutembereza ba mukerarugendo abereka ahantu hose nyaburanga u Rwanda rufite.