Print

Umukino wahuzaga Police FC na Mukura VS urasubitswe kubera ikibuga cyuzuye amazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 April 2018 Yasuwe: 1661

Ikibuga cya Kicukiro kinengwa na benshi kubera ko iyo imvura iguye gihita cyuzura amazi,cyongeye gutuma umukino usubikwa nyuma y’uwaherukaga guhuza Etincelles FC na Police FC nawo wasubitswe ukaza gusubukurirwa kuri stade ya Kigali.

Ikibuga cya Kicukiro gikomeje gutuma imikino isubikwa

Iki kibuga Police FC yakiriraho imikino yayo,kimaze guca amarenga ko mu gihe cy’imvura kitari gikwiriye gukoreshwa kuko inshuro nyinshi imikino ikibereyeho mu mvura isubikwa.

Amakipe yombi agomba gutegereza igihe uyu mukino uzasubukurirwa gusa biba bihombeje amakipe cyane ko aba yakoresheje amafaranga menshi mu myiteguro.